‘‘ICYUMWERU CYAHARIWE KWIZIGAMA’’
- caperorg
- Nov 7, 2019
- 1 min read
Updated: Nov 9, 2019
CAPR (collectif des artisans de paix et la reconciliation) ni umuryango nyarwanda utari uwa Leta wanditswe muri RGB .

umuryango CAPR ukaba ukorera mu turere dukurikira :
1. Kayonza,
2. Burera
3. Nyamagabe
4. Karongi
5. Bugesera .
CAPR kandi ikora ibijyanye no kwimakaza umuco w'amahoro no kuzigamira ubuzima (Village Saving and Loan“VSL’’) ndetse n’ubuhinzi bungabunga ubutaka (conservation Agriculture’’CA’’) kuva mu 2014
ICYUMWERU CYAHARIWE KWIZIGAMA’’
iyi gahunda yabereye by'umwigariko mu karere ka kayonza

uhagarariye ejo heza mu karere ka kayonza asura amatsinda areba uko akora akabagira INAMA .
iki cyumweru cyatangiye kuva tariki 23 ukwakira 2019 kugeza 31 ukwakira 2019 gifite insanganyamatsiko (Izigamire ugire ejo heza )
uko itsinda rikora imirimo yo kuzigama ndetse no kwandika imigabane ya buri muntu hakoreshejwe ibimenyetso
umunsi w’ibiganiro –mpaka ku bijyanye no gukangurira abantu kwizigama wabereye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama akagali ka Musumba mu mudugudu wa Nyarunazi kuri centre ya Nyarunazi uyu munsi wabaye kuwa kane tariki ya 31/10/2019 saa munani
niba ushaka kumenya byinshi ku kwizigamira no guteganya ejo heza byumve muri video
abaturage bari babukereye kandi bishimiye aho amatsida abagejeje bamwe batanga ubuhamya kuri bagenzi babo bashyashya mu byamatsinda kugira ngo barusheho kugira umuhate
コメント